Gutanga imbabazi: imbaraga zo kwigobotora umubabaro n’ubusharire.
Mu buzima, bibaho ko uwo mubana, inshuti cyangwa se mugenzi wawe yagukomeretsa. Muri ibi bihe, amahitamo aba ahari si menshi. Hari kuganzwa n’umubabaro ndetse n’ubusharirirwe — cyangwa se kwagukira kubabarira, ubuzima bugakomeza.
Hari uwo bitabaho gukomeretswa n’amagambo cyangwa ibikorwa by’uwo babana, inshuti cyangwa mugenzi we?
Wenda ni umubyeyi uhora akunenga mu migirire yawe, mugenzi wawe mu ruhare rwo kurogoya umushinga wateguye cyangwa se uwo mwashakanye uguhutaza.
Cyangwa se nanone guhura n’ibihe by’ihungabana rishingiye ku ihohoterwa – guhohoterwa ku mubiri cyangwa se mu bitekerezo bikozwe n’umuntu wawe wa hafi. Ibi bikomere bigusigira umujinya, gusharira ndetse no kwicuza – ikirenze ibyo n’urwango rukaba rwakototera.
Ariko kandi n’ubwo ari wowe wahemukiwe, kutabasha kwigobotora uyu mubabaro bituma urushaho gutakaza, mu gihe kwagukira kubabarira biguha amahoro n’icyizere.
Reka turebere hamwe uburyo kubabarira bizana kugubwa neza haba mu buryo bw’umubiri, amarangamutima n’imitekerereze.
Kubabarira ubwabyo ni iki?
Kubabarira bisobanurwa kwinshi ku bantu batandukanye. Ariko muri rusange, igisobanuro cyo kubabarira ntikijya kure y’umugambi wuje ubushake bwo kwigobotora umujinya n’ubusharire.
Bishoboka ko urwibutso rw’igikorwa cyagukomerekeje rukikugundiriye, ariko umuhate ufite wo kwishakamo imbaraga zibabarira nta shiti uzaca intege imikaka y’uyu mujinya n’ubusharire. Icyiza kizava mu kubigeraho no uko uzabohoka ku waguhemukiye. Bibaho kandi ko kubabarira bikwagurira kumva no kugirira impuhwe n’urukundo uwaguhemukiye.
Ku rundi ruhande ariko, kubabarira ntibisobanuye kwibagirwa cyangwa se kurenza ingohe ikibi cyagukorewe. Ntibivuze kandi ko ari shinganwa kugaruka mu mibanire myiza n’uwaguhemukiye. Kubabarira bikuzanira amahoro, nayo akwagurira kwiyitaho no gukomeza ubuzima.
Ibyiza byo kubabarira uwaguhemukiye.
× Kwigobotora inzika n’ubusharire ni inzira igana ku buzima bwiza ndetse n’amahoro y’umutima.
× Umushyikirano n’abandi wagutse.
× Ubuzima bwiza bwo mu mutwe.
× Kugabanuka k’umuhangayiko na stress.
× Gukira ihungabana.
× Umuvuduko w’amaraso ugenda ku rugero rukwiriye.
× Kongera imbaraga z’ubwirinzi bw’umubiri.
× Ubuzima bwiza bw’umutima.
× Kwigirira icyizere kurushaho.
Muri kamere muntu, kubika inzika bibanguka kurenza kubabarira.
Kuba wahemukirwa n’umuntu, by’umwihariko umuntu ukunda kandi wizera ni imwe mu mpamvu zakuzanira umujinya, agahinda no kuvangirwa.
Mu gihe rero ukomeje guha umwanya ibi bihe by’ubusharire, nibwo uzisanga mu kwibasirwa n’ibyiyumvo byuje kubihirwa ndetse n’umwuka w’amakimbirane.
Mu gihe utabyitondeye rero, ukemerera ibitekerezo bibi kuganza ibyiza muri wowe, uzisanga wugarijwe n’ubusharire no guhora wiyumva mu karengane.
Hari abantu bigirira kubabarira muri kamere kurenza abandi. Ariko n’ubwo waba uri umuntu bitorohera kubabarira, buri wese yifitemo ubushobozi bwo kwihingamo kubabarira.
Kubika inzika bigira ingaruka mbi.
× Kwisanga mu kugongana n’abandi mubana kubera umujinya n’ubusharire.
× Guhugira mu guhemukirwa wagiriwe bikakwibagiza kwishimira ibihari.
× Guhungabana, kurakazwa n’ubusa no kubura amahwemo.
× Gushidikanya ku myizerere usanzwe ufite.
× Kwibura mu mushyikirano usanzwemo n’abandi.
Uburyo bwo kwinjira mu ntambwe zigana ku kubabarira.
Kubabarira bishingiye ku kwiyemeza guhinduka. Ibi bisaba ibikorwa bifatika, aho ugomba:
× Gusobanukirwa agaciro ko kubabarira, ndetse n’uburyo bishobora kuzana icyanga mu buzima bwawe.
× Sobanukirwa ibikomere ukeneye gukira ndetse n’uwo ugomba kubohokaho.
× Kwisunga abandi cyangwa se umujyanama w’ubuzima bwo mu mutwe.
× Gusobanukirwa amarangamutima uterwa n’ikibi wakorewe, uburyo aya marangamutima agira uruhare ku myitwarire yawe, hanyuma ukihatira kuyigobotora.
× Hitamo kubabarira uwaguhemukiye.
× Igobotore imbaraga uwaguhemukiye ndetse n’ibihe byo guhemukirwa waciyemo byakugizeho.
Bigenda bite mu gihe nishakishijemo imbaraga zo kubabarira uwampemukiye sinzibone?
Kubabarira si igikorwa cyoroshye rwose, cyane cyane niba uwaguhemukiye atanemera ko yakoze nabi. Mu gihe rero wisanze mu mayirabiri muri uru rugendo:
× Gerageza umwitozo w’impuhwe. Gerageza kwiyumvisha uri mu kigwi cy’uwaguhemukiye, urebere ikibazo mu ruhande rwe.
× Wibaze impamvu zaba zaramusunikiye mu myitwarire iteye ityo. Ahari nawe uri mu kigwi cye wagombaga kuba ari ko witwaye?
× Subiza amaso inyuma wibuke igihe nawe wagiye ubabarirwa n’abo wahemukiye.
× Andika mu gakayi, ugerageze gusenga n’uburyo bwa meditation. Ushobora kandi no kwisunga inararibonye mu muryango, umuyobozi mu by’imyemerere, umujyanama mu by’ubuzima bwo mu mutwe, inshuti cyangwa se umukunzi w’ukuri kutabogama.
× Uzirikane kandi ko kubabarira ari urugendo. Yemwe na kwa guhemukirwa bamwe twita ukoroheje, kutakwirengagiza ariko nanone tutakubakiyeho bizagira uruhare mu rugendo rwo kubabarira.
Mbese kubabarira bishyiraho ubwiyunge byanze bikunze?
Niba guhemukirwa kwabayeho gufitwemo uruhare n’uwo mubana cyangwa se undi usanzwe ari ingenzi mu buzima bwawe, kubabarira kugomba kugana ku bwiyunge.
Ariko kandi hari n’igihe ubu bwiyunge butashoboka: mu gihe nyir’uguhemuka atakiriho cyangwa se ku ruhande rwe akaba yarafunze amayira amugeraho (hari umuntu ugirana ikibazo n’abandi, akifungirana muri we, kumugeraho bikaba ingorabahizi).
Birumvikana, kubabarira birashoboka – n’ubwo mu bihe bimwe na bimwe [byihariye] ubwiyunge budashoboka.
Byaba bimeze bite mu gihe mfite ubushake bwo kubabarira, ariko we nta guhinduka afite?
Guhindura uwaguhemukiye si yo ntego yo kubabarira. Intego ni ukwita ku bikureba, ushobora kugenzura ubwawe muri ibi bihe.
Tekereza ku kubabarira mu ishusho y’impinduka gushobora kuzana mu buzima bwawe: amahoro, kongera kumwenyura, kukomora ibikomere haba mu marangamutima n’imyemerere.
Gutanga imbabazi bizakwamururaho imbaraga uwaguhemukiye yari agufiteho [ubwoba/amarangamutima yakubitsemo].
Byaba bimeze bite mu gihe ari jye ukeneye kubabarirwa?
Intambwe ya mbere ni ukwisuzuma mu kutabogama, ugasobanukirwa ko wahemutse, kandi ukemera ko uko guhemuka hari uwo/abo kwakomerekeje. Ariko kandi nanone, ukirinda kwiciraho iteka.
Mu gihe rero wicuza nta buryarya ku cyo wakoze cyangwa se wavuze kandi ukaba ukeneye imbabazi, tekereza guhereza ikiganza uwo/abo wahemukiye.
Ntutinye kuvuga agahinda cyangwa kwicuza ufite. Gerageza gusaba imbabazi wirinda gushakira igisobanuro impamvu yaguteye guhemuka.
Ntabwo ushobora guhatiriza umuntu kukubabarira. Nk’uko umubaji w’imitima atayiringanije, niko no kugera ku ntambwe yo kubabarira kuri bamwe ari urugendo rubanguka, ku bandi rukaba urugendo rufata igihe.
Wibuke, igikorwa cyo kubabarira ni urugendo. Uko byamera kose rero, wihatire kugira nyambere kwakirana abandi umutima wagutse, umutima w’impuhwe n’ubwubahane.
Ingingo zo kuzirikana:
× Kubabarira ni urugendo.
× Gutanga Imbabazi byururutsa umutima, bikabohora uwahemukiwe.
× Kubabarira ntibivuze kwibagirwa.
× Kubabarira birashoboka n’ubwo hari igihe kwiyunga bidashoboka.
× Uwahemutse niwe ukwiye gutera intambwe ya mbere mu rugendo rwo kubabarira no kwiyunga, ariko kandi n’uwahemukiwe ashobora kumusanga.